Recent Comments

ads slot

Latest Posts:

Tumenye Udusimba dukunze kwita inda n'Amoko yatwo

Create your own banner at mybannermaker.com!


                         TUMENYE INDA N'AMOKO YAZO!

Inda ni udusimba duto ushobora gusanga ku binyabuzima bimwe na bimwe bifite amaraso harimo n,abantu!!! utwo dusimba rero tukaba dukenera kunywa amaraso y'icyo kinyabuzima kugirango tubeho, ku bantu utwo dusimba dukunze kuboneka mu mutwe, ku bindi bice by'umubiri(cyangwa se mu myenda), ndetse no kubice byegereye imyanya ndangagitsina. kugirango izo nda zibeho rero zikaba zinyunyuza amaraso ya wa muntu maze zikaba ariyo zikoresha mu kugirango zibone ibyo umubiri ukeneye!!
dukurikije ibyo tumaze kuvuga rero inda twavuga ko zigabanyijemo ubwoko butatu:
1)INDA ZO MU MUTWE(pediculus humanus capitis)
2)INDA ZO KUMUBIRI ( ZO MU MYENDA)(pediculus humanus corporis)
3)INDA ZIKUNDA KUBA HAFI Y'IMYANYA NDANGAGITSINA(mu mayasha)(pthirus Pubis)
1)Inda yo mu mutwe ikuze neza ishobora kureshya na millimetero 2kugeza kuri 3! zikaba zikunze kugaragara cyane mu mutwe ndetse no ku gice cyo mw'irugu(mw'ijosi). Mu buryo bwo kubyara inda zo mu mutwe zitera amagi yazo ku mizi y'umusatsi cyangwa se aho imisatsi itereye, maze igihe cyagera amagi akavamo inda nkuru. izi Inda ntabwo ziguruka cyangwa ngo zisimbuke nk,uko bimeze ku mbaragasa ahubwo zigendera ku tuguru twazo tune(4). Izi nda zo mumutwe rero zikaba zinazwiho gukwirakwiza indwara zimwe na zimwe.  Kandi Izi nda  zikaba zishobora no kwandura; ni ukuvuga ziva ku muntu zijya ku wundi, cyane cyane nko kubantu batizanya ibintu byo kwambara; urugero nk'ingofero cyangwa nk'abadamu basangira ibitambaro byo mu mutwe. imbwa n'injangwe na byo bikaba bizwiho gukwirakwiza utwo dusimba.
2)Inda yo mu myenda ikuze neza yo ishobora kureshya na millimetero 2.3 kugeza kuri 3.6; inda zo mumyenda zikunda kuba mu myenda y'abantu kandi zikaba ari naho zitera amajyi yazo kugirango zororoke. Iyo zikeneye kurya ziva mu myenda zikagendagenda ku mubiri w'umuntu ziriho mu rwego rwo kugirango zimunyunyuze amaraso dore ko ayo maraso zinywa ari nayo abasha kuba yazitunga! Izi nda zo mu myenda rero nazo zikaba zizwiho kuba zakwirakwiza indwara zimwe na zimwe!!!! nanone kandi izi nda ni zimwe muzandura cyane umuntu akaba yazanduza mugenzi we binyuriye mu kuba begeranye, cyangwa se bakoresha nk'imyenda imwe(bambarana)! Gusa izi nda zikunze kwibasira cyane abantu bakunze kuba ahantu batabasha kwikorera isuku ihagije{ urugero:nk'abantu batagira aho kuba , impunzi...). Bitandukanye n'uko twabibonye ku nda zo mumutwe; Imbwa, Injangwe n'ubundi bwoko bw'utunyamaswa ntabwo bigira uruhare mu gukwirakwiza inda zo mu myenda!! Gukora isuku bihoraho ni ukuvuga koga ndetse no kumesa imyambaro yawe no kuyambara uyisimburanya; ni wo muti wonyine wo kurwanya inda zo mu myenda hamwe n'indwara zishobora kuzikomokaho!
 3)Inda yo mu mayasha ikuze neza ishobora kureshya na millimetero 1.1kugeza kuri1.8! inda zo mu mayasha akenshi uzisanga aho nyine mu mayasha ku bwoya buri iruhande rw'imyanya myibarukiro( insya); gusa hari n'igihe ubwoko bw'izo nda ushobora kubusanga ahandi hantu hashobora kuba ubwoya ku mubiri ( urugero nko ku bitsike, ku ngohe,mu gituza, mu kwaha ndetse nahandi nahandi...) inda zo mu mayasha zikunda kwandura cyane mu gihe umuntu akoranye imibonano mpuzabitsina na mugenzi we uzirwaye! Nanone bitandukanye n'inda zo mu mutwe, inda zo mu mayasha ntabwo ziri muzishobora gukwirakwizwa n'inyamaswa nk'imbwa, injangwe n'izindi... Ibirenze kuri ibyo kandi inda zo mu mayasha zishobora kuba zavurwa n'abaganga kandi zigakira neza kuko imiti yazo iriho! ushaka kumenya byinshi kora like kuri page yacu ya facebook, kanda hano.
cyangwa se ukande hano
inda zo mu myenda
Inda zo mu mayasha1


Mu mayasha
Inda zo mu mutwe!




Create your own banner at mybannermaker.com!

Share on Google Plus

About RUTAYISIRE François Xavier

This is a short description in the author block about the author. You edit it by entering text in the "Biographical Info" field in the user admin panel.
    Blogger Comment
    Facebook Comment

0 Ibitekerezo:

Post a Comment

IBITEKEREZO BYANYU NI INGENZI CYANE!!