Recent Comments

ads slot

Latest Posts:

URWENYA(Utuntu dusekeje)

Amashusho ya Bhouda mu bushinwa



SOMA USEKE
Umugabo yakundaga gukubita umugore we kandi atamurusha ingufu, umugore akamwihorera, umunsi umwe umugabo ataha yirakaje ashaka kongera kumukubita, undi aramufata aramuzinga amurenza urugo! Abaturanyi bumva ikintu ngo piii.  Baza biruka batabaye bageze mu rugo babona nyirurugo abaje inyuma yihungura akavumbi ku bitugu bamubajije ibibabye ati "ntacyo ni akabazo ko kutumvikana n'umugore katumye anjugunyira ikote munsi y'urugo". Abaturanyi bati "ikintu twumvise kidunda kuriya se ni ikoti"? Umugabo ati "nari ndirimo"!
Joriji
Umunsi Umwe Joriji Yarakugendeye Ajya gusura Cheri We, Maze Atindayo Cyane, Igihe Cyogutaha Kigeze Imvura Iragwa Cyane. Ni uko Se wumukobwa Abwia Joriji Ati "Nturi butahe Urarara, Kuko Imvura ari nyinshi Kandi Ntiwagenda Itakunyagira. Nuko Umukobwa Na se Bikoza Mucyumba, Mu kugaruka Basanga Joriji Yagiye Kare maze Mu kanya gato Babona Joriji arinjiye Ajojoba amazi Bamubaza Aho avuye Ati "Naringiye Murugo Kuzanimyenda Yokurarana"!
Abanyarwanda mu mahanga

Abanyarwanda bagiye mu nama mu mahanga noneho bababwiye kuvuga amazina yabo umwe abwira mugenzi we ati kugirango abazung bumve amazina yacu tuyashyire mu ndimi zabo, uwa kwanza at:-Developement Silas(Majyambere)-Mère de l'homme Claire(Nyina w'umuntu)-Who survive thunder Claude(Ukizinkuba)-Hear and shut up Pierre(Byumvuhore)-Je suit la vache Theogene(Nkurikiyinka)
Aba bana ra
Umuhungu yaganiraga na papa we agiye kubona abona girlfriend we araje abura uko abibwira papa we, ni ko kwiga imitwe. Umva ikigarino cye na cherie we: Umuhungu ati:Uje gutwara cya gitabo cya speak english my dad doesn't know it. Umukobwa ati: Yego na cya where should i wait for you? Umuhungu ati: Icyo nta gihari cya wait for me under the coconut tree. Umukobwa ati: Ndumva ubutaha wazagura icya I will wait for you in agronomist. Umuhungu ati: Nzakigura rwose kuko na kiriya cya I need you so much ni kiza. Umukobwa ati: Ubutaha nanjye nzagutiza come quickly i am gonna die
because i need you. Noneho muzehe nawe ati: Bana banjye, nanjye ndi gusoma icyo bita I heard all you said

    Blogger Comment
    Facebook Comment

1 Ibitekerezo:

IBITEKEREZO BYANYU NI INGENZI CYANE!!