TUMENYE
INDA N'AMOKO YAZO!
Inda ni udusimba duto ushobora gusanga ku binyabuzima bimwe na bimwe bifite amaraso harimo n,abantu!!! utwo dusimba rero tukaba dukenera kunywa amaraso y'icyo kinyabuzima kugirango tubeho, ku bantu utwo dusimba dukunze kuboneka mu mutwe, ku bindi bice by'umubiri(cyangwa se mu myenda), ndetse no kubice byegereye imyanya ndangagitsina. kugirango izo nda zibeho rero zikaba zinyunyuza amaraso ya wa muntu maze zikaba ariyo zikoresha mu kugirango zibone ibyo umubiri ukeneye!!
dukurikije
ibyo tumaze kuvuga rero inda twavuga ko zigabanyijemo ubwoko butatu:
1)INDA
ZO MU MUTWE(pediculus humanus capitis)
2)INDA
ZO KUMUBIRI ( ZO MU MYENDA)(pediculus humanus corporis)
3)INDA
ZIKUNDA KUBA HAFI Y'IMYANYA NDANGAGITSINA(mu mayasha)(pthirus
Pubis)
1)Inda
yo mu mutwe ikuze neza ishobora kureshya na millimetero
2kugeza kuri 3! zikaba zikunze kugaragara cyane mu mutwe ndetse no ku
gice cyo mw'irugu(mw'ijosi). Mu buryo bwo kubyara inda zo mu mutwe
zitera amagi yazo ku mizi y'umusatsi cyangwa se aho imisatsi itereye,
maze igihe cyagera amagi akavamo inda nkuru. izi Inda ntabwo ziguruka
cyangwa ngo zisimbuke nk,uko bimeze ku mbaragasa ahubwo zigendera ku
tuguru twazo tune(4). Izi nda zo
mumutwe rero zikaba zinazwiho gukwirakwiza indwara zimwe na zimwe.
Kandi Izi nda zikaba zishobora no kwandura; ni ukuvuga ziva ku muntu
zijya ku wundi, cyane cyane nko kubantu batizanya ibintu byo
kwambara; urugero nk'ingofero cyangwa nk'abadamu basangira ibitambaro
byo mu mutwe. imbwa n'injangwe na byo bikaba bizwiho gukwirakwiza
utwo dusimba.
2)Inda
yo mu myenda ikuze neza yo ishobora kureshya na
millimetero 2.3 kugeza kuri 3.6; inda zo mumyenda zikunda kuba mu
myenda y'abantu kandi zikaba ari naho zitera amajyi yazo kugirango
zororoke. Iyo zikeneye kurya ziva mu myenda zikagendagenda ku mubiri
w'umuntu ziriho mu rwego rwo kugirango zimunyunyuze amaraso dore ko
ayo maraso zinywa ari nayo abasha kuba yazitunga! Izi nda zo mu
myenda rero nazo zikaba zizwiho kuba zakwirakwiza indwara zimwe na
zimwe!!!! nanone kandi izi nda ni zimwe muzandura cyane umuntu akaba
yazanduza mugenzi we binyuriye mu kuba begeranye, cyangwa se
bakoresha nk'imyenda imwe(bambarana)! Gusa izi nda zikunze kwibasira
cyane abantu bakunze kuba ahantu batabasha kwikorera isuku ihagije{
urugero:nk'abantu batagira aho kuba , impunzi...). Bitandukanye n'uko
twabibonye ku nda zo mumutwe; Imbwa, Injangwe n'ubundi bwoko
bw'utunyamaswa ntabwo bigira uruhare mu gukwirakwiza inda zo mu
myenda!! Gukora isuku
bihoraho ni ukuvuga koga ndetse no kumesa imyambaro yawe no kuyambara
uyisimburanya; ni wo muti wonyine wo kurwanya inda zo mu myenda hamwe
n'indwara zishobora kuzikomokaho!3)Inda yo mu mayasha ikuze neza ishobora kureshya na millimetero 1.1kugeza kuri1.8! inda zo mu mayasha akenshi uzisanga aho nyine mu mayasha ku bwoya buri iruhande rw'imyanya myibarukiro( insya); gusa hari n'igihe ubwoko bw'izo nda ushobora kubusanga ahandi hantu hashobora kuba ubwoya ku mubiri ( urugero nko ku bitsike, ku ngohe,mu gituza, mu kwaha ndetse nahandi nahandi...) inda zo mu mayasha zikunda kwandura cyane mu gihe umuntu akoranye imibonano mpuzabitsina na mugenzi we uzirwaye! Nanone bitandukanye n'inda zo mu mutwe, inda zo mu mayasha ntabwo ziri muzishobora gukwirakwizwa n'inyamaswa nk'imbwa, injangwe n'izindi... Ibirenze kuri ibyo kandi inda zo mu mayasha zishobora kuba zavurwa n'abaganga kandi zigakira neza kuko imiti yazo iriho! ushaka kumenya byinshi kora like kuri page yacu ya facebook, kanda hano.
cyangwa se ukande hano
inda zo mu myenda |
Inda zo mu mayasha1 |
Mu mayasha |
Inda zo mu mutwe! |
0 Ibitekerezo:
Post a Comment
IBITEKEREZO BYANYU NI INGENZI CYANE!!