kanda hano no mu ifoto
Ku rwego rw’Amashuri Abanza, abanyeshuri bakoze ibizamini bari 157,033. Muri bo 86,292 ni abakobwa hanyuma 86,292 bakaba abahungu. Muri uyu mwaka w’amashuri, muri rusange abanyeshuri babonye amanota meza kurusha umwaka wawubanjirije w’2013, ni ukuvuga ko muri 2014 abanyeshuri 84.5% batsinze naho mu mwaka w’2013 hakaba haratsinze 84,12%. Ikindi cyagaragaye kuri uru rwego ni uko abanyeshuri y’abahungu babonye amanota meza kurusha abakobwa.
Ku rwego rw’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye naho, abanyeshuri bitwaye neza, kuri 86,461 bakoze ikizamini, 86,57% baratsinze. Kuri icyi cyiciro abanyeshuri b’abakobwa bitwaye neza kurusha abahungu.
Akandi gashya kagaragaye muri uyu mwaka, ni uko umubare munini w’abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini, bagikoze by’ukuri. Ugereranije n’umwaka ushize usanga hari ikinyuranyo kinini cyane. Imibare igaragara mu Turere twose ni uko mu mwaka w’2013, abanyeshuri 1330 bari biyandikishije batakoze ibizamini, naho muri uyu mwaka w’2014 abanyeshuri 93 gusa ari bo batakoze ikizamini kandi bari biyandikishije.
Kuri uyu munsi, ntabwo hatangajwe inota fatizo rigaragaza abanyeshuri bazaba bafite uburenganzira bwo kwiga mu cyiciro cyisumbuye ni ukuvuga kwinjira mu ishuri rya Leta cyangwa ishuri rifitanye amasezerano na Leta. Iryo nota fatizo rizamenyekana ku kuri uyu wa gatatu tariki 14/01/2015 mu muhango wo gushyira abanyeshuri mu myanya.
Murakoze cyane kudufasha!!!
ReplyDeleteNi byiza kureba amanota ya RDB, WDA NA TTC unyuze hano www.edrica.com
ReplyDeleteNATIONAL EXAMS RESULTS