Recent Comments

ads slot

Latest Posts:

AMATEKA YA Dr BEN CARSON, UMWIRABURA UTANGARIRWA N'ISI YOSE MU BIJYANYE N'BUVUZI!!!

Tumenye byinshi kuri Ben Carson umugabo w'umwirabura utangarirwa n'abantu benshi kubera ubuhanga  yagaragaje  mu bijyanye n'ubuvuzi, ubwo ariwe mugabo wa mbere ku isi waciye agahigo mu gutandukanya abana babiri bari bavutse bafatanye imitwe. Kuri iyi nshuro twabageneye kubabwira ubuzima bwe mu ncamake ariko ubutaha tuzabegeranyiriza byinshi kuri we dore afite amateka menshi cyane. 


Ben Carson yavutse ku itariki ya 18 nzeri 1951, avukira i detroit muri leta ya Michigan, imwe muri leta zigize leta zunze ubumwe za amerika. Bivugwa ko mama we  yari yarize amashuri aringaniye, gusa ngo yashishikarizaga  abahungu be gusoma cyane kandi akabahatira kwiyizera muribo ubwabo. Iyo mihati mama wa Carson yashyiragaho ntiyapfuye ubusa; kuko nubwo bari abakene


ben akiri umwana
Uyu ni Ben akiri umwana

ataboneraga abahungu be ibihagije byose kugirango bige neza nk'abandi banyeshuri biganaga, Ben yitwaye neza mu myigire ye, kuburyo nyuma yaho yaje kwiga mu ishami ry'ubuganga ubundi kuryiga byasabaga  uwabaga yagize amanota y'umurengera. Ben yaje kurangiza ibyo kwiga, aba doctor mu kubaga indwara zijyanye n'ubwonko ndetse n'uruti rw'umugongo(Neurosurgery), maze ku myaka
ye 33 aza kuba Director w'ishami rishinzwe kwita kuri izo ndwara ariko z'abana mu bitaro  bya John hopkins(Director of Pediatric Neurosurgery at Johns Hopkins Hospital). Aho niho  yaje kumenyekana cyane ubwo muri icyo gihe, yatandukanyaga abana babiri bari bavutse bafatanye imitwe kandi bose bakaza kubaho.  Nyuma yaho
yaje no guhabwa igihembo na President wa leta zunze ubumwe za amerika G. w Bush cyiswe Presidential medal of freedom.

Dore iyi ni filime yakinwe ivuga ku buzima bwe, yiswe mu rurimi rw'icyongereza ngo Gifted hands mu kinyarwanda bikaba bisobanura ngo(Ibiganza by'impano). Iyi film yerekana ubuzima bwose bwa Ben kuva mu bwana bwe arerwa na mama we wenyine ndetse inerekana igikorwa yakoze cyatumye amenyekana cyo gutandukanya abana bavutse bafatanye imitwe.




Uyu ni Ben



Dr. Benjamin Carson  Yambikwa umudari wiswe  the Presidential Medal of Freedom awambikwa na George W. Bush kuri19/6/2008


Abana bafatanye imitwe



Share on Google Plus

About RUTAYISIRE François Xavier

This is a short description in the author block about the author. You edit it by entering text in the "Biographical Info" field in the user admin panel.
    Blogger Comment
    Facebook Comment

0 Ibitekerezo:

Post a Comment

IBITEKEREZO BYANYU NI INGENZI CYANE!!